Gukora sinema usobanukiwe inkomoko yayo, ni ingenzi

Kuva ku ivuka rya sinema mu mpera z’ikinyejana cya 19, no kugeza mu ntangiriro y’intambara ya 1 y’isi, sinema yoreshwaga cyane ku mugabane w’uburayi, aho yabanje gukoreshwa nka bumwe mu buryo bw’imyidagaduro busanzwe mu minsi mikuru. Mu gihe muri USA, hari haratangiye ibikorwa byo kuyibyaza umusaruro, intambaa ikomeye hagati y’ibigo bikora films.

clap-Slate

clap-Slate

Ibindi birambuye ku mateka ya sinema, ni mu kiganiro Angle 7 kuri Radio 10, buri wa gatandatu guhera saa mbili z’ijoro. Ayo mateka azasobanurwa mu bice bitandukanye (episodes) by’iminota itanu buri kimwe, kugira ngo abazayakurikira bazarusheho kuyasobanukirwa neza. Nyuma y’ukwezi nibwo iyo minota itanu ya buri gice izakorerwa amashusho, bityo ayo mateka akazajya yerekanwa kuri televiziyo y’igihugu (RTV) mu kiganiro cya sinema aXion!.

Iyi gahunda yateguwe na Hard Touch Creation ibinyujije mu kiganiro Angle 7 kuri Radio 10 na aXion! kuri RTV. Bikaba bumwe mu buryo butandukanye iteganya bwo gucengeza mu Banyarwanda umuco wo gukunda sinema. Iyi gahunda ikazatangira kuwa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2011.

Ibiganiro bya Hard Touch Creation: “Angle 7:Kuwa gatandatu 8pm kuri RADIO 10 87.6Fm na “aXion!” ku cyumweru 2pm kuri RTV.

angle7@radio10.biz   –   actionplus@rock.com

Hard Touch Creation 09/03/2011

Posted in Sinema mpuzamahanga | Leave a comment

Mu gihe cy’ukwezi bamwe mu Banyarwanda bazaba bafite ubushobozi bwo gukora cartoons zinoze.

Kuva kuwa mbere tariki ya 28/02/2011 muri Goethe Institute ku Kacyiru, hariho harabera amahugurwa yo kureba film y’ibishushanyo “animation film”.

 

Icyumba cy'amahugurwa

Icyumba cy'amahugurwa

Aya mahugurwa azamara igihe cy’ukwezi, ari gutangwa n’inzobere y’umwarimu muri zaturutse mu ishuri rikuru ry’ubugeni “La Cambre” mu Bubiligi. Uyu mwarimu aherekejwe n’abandi banyeshuri babiri bakomoka muri Palestine.

Aya mahurgurwa yateguwe ku bufatanye bwa MININFRA, CTB, habayeho n’uruhare rwa Rwanda Cinema Centre, aho imirimo yo gukora film izakomereza, Ishyo Art centre n’ibindi.

Aya mahugurwa yabaye mu rwego rwo gutegura ubryo bwo kuzajya hagezwa ubutumwa butandukanye bwo kumenya gukoresha ingufu zidasaza, ku baturage hifashishijwe amashusho. Kuko bimaze kugaragara ko 85% ry’Abanyarwanda bakoresha bene izo ngufu kandi zir kugenda zisaza.

Nyuma y’ukwezi nibwo film y’icyitegererezo izamurikwa. Hanyuma igihangano nyacyo kizajye kunononsorerwa muri Lacambre mu Bubiligi.

“Ibirambuye kuri iyi nkuri ni muri Angle 7 kuri Radio 10 kuwa gatandatu, 05/03/2011 8pm, no muri aXion! Episode 16 kuri RTV kuwa 06/03/2011 1pm.

Hard Touch Creation.

Posted in Sinema mpuzamahanga | Leave a comment

August Rush, film ukwiye kureba

Iyi film yayobowe na Kirsten Sheridan yatwaye miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika, ikinirwa yose mu mujyi wa New York mu 2007, umwaka yasohokeyemo, mu gushyingo.
Ubwoko: Drama, Music
Abakinnyi: Freddie Highmore, Keri Russell, Johnathan Rhys Meyers, Terrence Howard, Robin Williams

August kuri Guitar bwa 1

August kuri Guitar bwa 1

August Rush ni film ni film yerekana imibereho y’umwana wakuriye mu kigo cy’imfubyi. Arizera neza ko se na nyina ataai bo bashatse kumuta. Amaze kumenya ko afite impano ya muzika, yemeje ko abonye uburyo bwo kumenya abamwibarutse; azi neza ko ababyeyi be baramutse bumvise injyana yabahimbiye, bazamenya ko ari umwana binyuze muri muzika.
“Amazi agira isoko” N’ubwo Rush yizera ko muzika izatuma abona se na nyina, ntabwo azi ko muzika ari yo yatumye se na nyina bahura, ku munsi bose bari bakoze igitaramo ahantu hatandukanye.

Mwirebere mu mafoto, amwe mu mashusho agaragara muri iyi film

kerirussell Nyina wa August

kerirussell Nyina wa August

 

 

 

 

 

 

Jonathan Rhys Meyers se wa August

Jonathan Rhys Meyers se wa August

 

 

 

 

 

Mama na se wa August-Igitondo cy'ijoro Mama wa August yatwaye inda

Mama na se wa August-Igitondo cy'ijoro Mama wa August yatwaye inda

 

 

 

 

 

 

Robin Williams anyurwa n'ubuhanga bwa August

Robin Williams anyurwa n'ubuhanga bwa August

 

 

 

 

 

 

Nyina amubaririza

Nyina amubaririza

 

 

 

 

 

 

Se mu kindi gitaramo

Se mu kindi gitaramo

 

 

 

 

 

 

Nyina yari umuhanga mu gucuranga violon

Nyina yari umuhanga mu gucuranga violon

 

 

 

 

 

 

jamia_simone_nash wavumbuye ubuhanga bwa August

jamia_simone_nash wavumbuye ubuhanga bwa August

 

 

 

 

 

 

Louis ahura na Rush ku muhanda, amenya ko ari umuhungu we

Louis ahura na Rush ku muhanda, amenya ko ari umuhungu we

 

 

 

 

 

 

August Rush ayobora orchestra ye iri gucuranga injyana yahimbye.

August Rush ayobora orchestra ye iri gucuranga injyana yahimbye.

 

 

 

 

 

 

Amaherezo y'inzira ni mu rugo. Se na nyina bongera guhuzwa na muzika yahimbwe n'imbuto y'urukundo rwabo, nyuma y'imyaka 11.

Amaherezo y'inzira ni mu rugo. Se na nyina bongera guhuzwa na muzika yahimbwe n'imbuto y'urukundo rwabo, nyuma y'imyaka 11.

 

 

 

 

 

 

 

Iyi film igaragaza imbaraga y’umuziki, ko ari ikintu gishobora guhuza abatandukanye. Ni film igaragaza urugero rw’umwana w’umutima w’izahabu, n’ubwo yakuriye mu buzima bwakagombye kuvugurura ubumuntu bumurimo.

Iyi ni film izasesengura birambuye mu rwego rwo gukuramo amasomo wowe nanjye dushobora kwifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Ni muri urwo rwego MUGABO Jerome na Jimmy Victor bakora ikiganiro Angle 7 kuri radio 10 basabye abarebye iyi film ikabafasha, ko basangira n’abandi ibyiza bakuye mu gitekerezo kiri muri iyi film. Mushobora kwandika ibitekerezo byanyu kuri iyi film aha hakurikira Facebook, Facebook 2. Cyangwa mukohereza comments zanyu kuri anglecine7@yahoo.fr cyangwa actionplus@rock.com. Mubishatse mushobora gutanga nimero za telefoni zanyu kugira ngo muzakorane nabo ikiganiro kizaca kuri Radio 10 mu kiganiro Angle 7, aho iyi film izasesengurwa nka film y’icyumwer. Mwanakorana ikiganiro cy’amashusho azatambuka kuri RTV mu kiganiro cya sinema aXion!.

“Ubwanditsi

 

Posted in Sinema mpuzamahanga | Leave a comment

Kinyarwanda yegukanye igihembo gikomeye

Kinyarwanda ni Film yakorewe mu Rwanda mu ntangiriro y’umwaka wa 2010.

Nyir'igitekerezoIgitekerezo cy’iyi film cyaturutse kuri NTIHABOSE Ismael, imyandikire yayo inononsorwa na Alrick Brown, ari nawe wayiyoboye. Iherutse kwegukana igihembo gikomeye cyo mu cyiciro cya Audience Award mu iserukiramuco rya Sundance muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibindi kuri iyi nkuru soma aha

Posted in Sinema mpuzamahanga | Leave a comment

Gibraltar, Iherezo ry’urugendo kuri DVD mu kwezi kumwe

Nyuma y’uko Gibraltar, Iherezo ry’urugendo yerekanwa ku itariki ya 11 na 12 Ukuboza mu 2010, mu rwego rwo kugira ngo hakusanywe ibitekerezo bitandukanye kuri iyo film mbere y’uko isohoka, noneho iri gutegurwa gushyirwa ku isoko.

The shooting of GibraltarIbi ni ibyatangajwe na MUGABO Jerome wanditse akanayobora iyi film. MUGABO J. aratangazako hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo iyi film ishyirwe ahagaragara, abayikorewe nabo bagerweho n’ubutumwa buyirimo.

DVD y’iyi film iteganyijwe gushyirwa ahagaragara mu mpera za Werurwe 2011.

Posted in Sinema mpuzamahanga | 1 Comment